Mu gace ka Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuruhande rw’Abanyamulenge bafite imitwe y’ingabo ariyo Mai Mai Twirwaneho na Gumino bayobowe na Col Makanika uherutse kwigumura ku gisilikare cya Leta FARDC,ku ruhande rw’Abafurero n’Abanyendu harimo Mai Mai Biroze Bishambuke ndetse na Mai Mai Yakutumba.
Umwe mu Bayobozi b’Abanyendu Kakoza Evariste mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Uvila yagize ati:koko imirwano imaze iminsi itatu uhereye kuwa 30 Gicurasi,yatangiye ari intambara y’amoko ariko ubu siko biri kuko Inyeshyamba ziyobowe na Col Makanika wahoze muri FARDC zirigukoreshya imbunda zikomeye.
Bwana Kakoza yakomeje avuga ko uruhande rwabo bamaze gutakaza abantu 30,abaturage bakaba bari guhunga iyi mirwano,uyu muyobozi kandi aranenga ingabo za FARDC kubatererana zikaba ziri kurebera ibibera muri Fizi.
Hasize igihe kirekire mu gace ka Fizi harangwamo intambara ishingiye ku mwiryane w’amoko ihora ihanganishije abanyamurenge ,abafurero ndetse n’Abanyendu buri bwoko bushinja ubundi kububangamira, twashatse Col Makanika uvugwa muri iyi mirwano telephone ye ntiyadukundira.
Mwizerwa Ally