Col Kaina ngo ntiyari akwiye kujya kwandagariza Gen.Maj Sultani Makenga na M23 mu itangazamakuru ngo ahubwo yagombaga guca mu gikari
Col Kaina wahoze ari Umuyobozi wungirije mu mutwe wa M23 akaba yarazwi ku mazina ya gisilikare ya India queen aherutse kugirana ikiganiro gikomeye n’ikinyamakuru Bwiza Tv ,yivugira ko ari umwe mu bashinze umutwe wa M23 ariko yaje kuva muri uwo mutwe aho yamenyaga ko Gen.Maj Makenga yari afite gahunda yo kumwica.
Uyu musilikare ashinja Gen.Makenga kuba ayobora uyu mutwe uko abyunva kandi akaba yaraheje bamwe ,mu basilikare batangiranye urugamba harimo Gen.Bgd Boduin Ngaruye,Col.Kazarama,Col.Ibra,Col.Rucogoza n’abandi,uyu mu Koloneri kandi yashinje Gen.Makenga ko atareka ng oba Komanda b’icyama ngo bisanzure mu bitekerezo.
Abakurikiranye ikiganiro cya Col.Kaina bamwise igisambo n’ibindi bitutsi byinshi bavuga ko yarengereye kwandangaza Gen.Makenga mu itangazamakuru ,ikindi abakurikiranye ikiganiro bavuga nuko Col.Kaina ibitagenda neza byose,yagombye kubivuga mu cyama cya M23 hakabaho ubuhuza ariko ntajye kwimena inda mu itangazamakuru.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga n’ubwo Col.Kaina yarenze umurongo akajya kwandagaza Ubuyobozi bw’umutwe M23 mu itangazamakuru ariko,abahoze ari Abakada ndetse n’abasilikare batakiri mu kazi bagombye guhurizwa hamwe bagashyirwa mu kanama k’inararibonye kugira ngo uyu mutwe udakomeza kugwiza igihuru ndetse bikazaha umwanzi urwaho rwo kuwinjirira.
Mukamuhire Charlotte