FDLR yagabweho n’Abarinzi ba Pariki ya Virunga bayambura igice kimwe cy’ishyamba yagenzuraga kirimo icyicaro cya Perezida wayo gen.byiringiro Victor
Abarinzi ba Pariki ya Virunga bagabye igitero ku birindiro bikuru bya FDLR ahitwa Kazaroho ni muri Gurupoma ya Bambo,Teritwari ya Rutscuru,imirwano ikaba yaratangiye kuya 16 kanama mu rukerera,aba barinzi bakaba barinjiriye mu gice giteganye n’umugezi wa Mirindi .
Nkuko isoko ya rwandatribune iri mu gace ka Bukombo ibivuga aba barinzi ba Pariki babitewemo inkunga n’umutwe udasanzwe wa Amerika watangiye kubaha ubufasha cyane ubujyanye n’ubutasi,batangiye ibikorwa byo kwirukana inyeshyamba muri Pariki ya Virunga cyane ko aho izi nyeshyamba za FDLR zikambitse ari agace kiyo Pariki,kugeza ubu abo barinzi bakaba barigaruriye igice kimwe cy’ibirindiro bya FDLR kiri ahitwa Gasare,aba barinzi kandi babashije gutwika ibikorwa byinshi by’abarwanyi ba FDLR ndetse barandura n’imyaka bahinze.
Mu cyumweru gishize nibwo ingabo kabuhariwe za leta zunze ubumwe z’Amerika zasesekaye mu murwa mukuru wa Congo Kinshasa,zikaba zifite ubutumwa bwo guhiga inyeshyamba za ADF NALU,ndetse n’ubufatanye mu kurengera ibidukikije cyane pariki ya Virunga,abakurukiranira ibintu hafi bavuga ko FDLR bitazayorohera kuko ibikorwa byinshi yabikoreraga muri iyi Pariki ya Virunga.
Uwineza Adeline