M23 ikomeje kwakira amaboko mashya y’abarwanyi bo muri Wazalendo mu bice bya Kirumba na Kanyabyonga
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Lt.Col Wily Ngoma yacishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa twitter aho yavugaga igisilikare cya AFC cyamaze kwakira abarwanyi benshi bo mu mitwe ya Wazalendo yarwaniraga mu bice bya Kilumba na Kanyabayonga.
Andi makuru Rwandatribune yabonye nuko hari undi musilikare ukomeye wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare mu nyeshyamba za FPP/AP ukuriwe na Gen.Kabido Gasyano nawe hasize iminsi yisize mu maboko ya M23.
Gen
Ibi bije byiyongeye ku wundi mutwe umaze iminsi urwanira mu gace ka Tchopo uyobowe na Gen Shokolo nawo wamaze kwerekana ko wamaze kwiyunga na M23 aha Guverineri w’intara ya Tchopo yatangaje ko biteye ubwoba kuba uwo mutwe wiyunze na M23 kandi,kuva aho izo nyeshyamba ziri kugera naho M23 iri n’intera yurugendo rw’umunsi umwe .
Umutwe wa M23 uragenzura hafi 70% by’intara ya Kivu y’amajyaruguru ,aho uyu mutwe watsinze bigaragara ingabo za Leta FARDC,Abacancuro bavuye muri Romania,Ingabo za SADEC,FDLR,Wazalendo n’Ingabo z’uBurundi ziri mu butumwa bwiswe TAFOC,si muri Kivu y’amajyaruguru gusa no muri Kivu y’Amajyepfo naho nuko y’uko uyu mutwe ufite ubugenzuzi hafi ya bwose kuri Masisi na Kalehe.
Mwizerwa Ally