Amakuru agera kuri rwandatribune dukesha ubuyobozi bwa sosiyeti sivile mu gace ka Binza,iyi mirwano ikaba yaratangijwe n’ingabo za FARDC zatangije imirwano ,mu gace ka Makoka,Bunyereza na Gasave mu rwego rwo kugarura ituze mu gace ka Binza,ho muri Teritwari ya Rucuru,Kivu y’amajyaruguru.
Ababyibonye n’amaso bavugako urusaku rw’amasasu rwatangiye kuwa mbere samoya za mu gitondo aho inyeshyamba za RUD URUNANA zaguye mu mutego w’ingabo za Leta ahitwa Bunyereza imirwano ihera ubwo,uko iminsi yagendaga ikura ninako ibikorwa byo guhiga abo barwanyi byagiye byagukira mu duce twa Makoka,Katwiguru ,Gasave na Nyabanira.
Umwe mu bayobozi ba Gurupoma ba Binza wavuganye n’itangazamakuru yemeje ko muri iyi mirwano inyeshyamba za RUD URUNANA zimaze gutakaza abarwanyi 5,naho uwitwa Serija Kofi arakomereka akaba yarajyanwe kuvurirwa mu mujyi wa Kisoro ho mu gihugu cya Uganda.
Hasize ukwezi kumwe izi nyeshyamba zitakaje uwari Komanda wazo Col Kagoma wari ugiyeho asimbuye Gen.Afurika Jean Michel nawe wishwe na FARDC,izi nyeshyamba kandi zikaba zishinjwa igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019 cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.
Mwizerwa Ally