M23 yashimangiye ko yigaruriye agace gakora ku mazi ka Nyagakoma nyuma y’imirwano ikaze yahabaye
Nyakakoma ni agace kiganje mo imirimo y’ uburobyi, bwashyizweho n’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) kiyobowe Emmanuel Demeurode,ako gace gaherereye muri Sheferi ya Bwisha ,Gurupoma ya Binza,Terirwari ya Rutchuru,kakaba gakora ku kiyaga cya Lac Edouard Rwicanzige hakaba hari n’icyambu kinini ndetse n’ibirindiro by’ingabo za congo zirwanira mu mazi.
Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko ejo umutwe wa M23 wahigaruriye mu ntambara yamaze igihe kinini kuko habarirwaga abasilikare b’ingabo za Leta barenga 200,abarwanyi ba FDLR na FPP ndetse na Mai Mai la Jeunesse iyobowe na Gen.Kadima,umutangabuhamya wabyiboneye n’amaso yabwiye Rwandatribune ko imbunda ziziritse ku mato ya Marine zazonze abarwanyi ba M23 igihe kinini,ariko bikaza kurangira imbunda zirasa kure za Mortier 120 zirashishwa n’abarwanyi ba M23 zizonze amato y’intambara arahunga,muri iyi ntambara kandi havuzwemo ibisasu bishumika amato byakoreshwaga na M23.
Abarwanyi benshi bo mu mutwe wa FPP bakuyemo imyenda bahungira Uganda,abanda baracyihishahisha mu baturage,biravugwa ko Gen.Kanani Damacsene na Col Gasiga bahungiye mu bice byerekeza Kamande ariko hari andi makuru avuga ko baba bahungiye muri Uganda,gusa nta ruhande rurabyemeza cyangwa bubihakane.
Isoko ya Rwandatribune iri muri Binza ivuga ko abarwanyi ba RUD URUNANA nyuma yuko Binza ifatwa bo bahungiye ahitwa Kigaligali,Makoka no mu bindi bice biri muri Pariki ya Virunga,bivugwa ko M23 ubu ariyo ifite ubugenzuzi bwose kuri Gurupoma ya Binza,ifatwa rya Nyagakoma risobanuye byinshi mu rugamba M23 irikurwana aha abasesenguzi bavuga ko ikiyaga cya Lac Edouard cyanyuzwagamo ibiribwa,imiti ndetse n’amasasu byazaga gufasha imitwe ya FDLR na wazalendo yo muri ako gace,ndetse bivuze ko FARDC yatakaje inzira y’amazi yahuzaga Kivu y’amajyaruguru na Ituri .
Mwizerwa Ally