Urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe abanandi bajyaga gushingura umuntu wabo rwateye inzigo hagati y’Abanandi n’ingabo za Leta
Amakuru Rwandatribune Ikesha amasoko yacu ari mu gace ka Kanyabyonga,avuga ko abaturage ,bari bavuye mu gace ka Kanyabayonga,Teritwari ya Lubero baguye mu gico ingabo za Leta FARDC zari zateze hafi ya Pariki ya Rwindi,barindwi bahita bahasiga ubuzima.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile muri Lubero Bwana Omar Kavota yabwiye Rwandatribune.com ko abo baturage bari baherekeje umurambo wa nyakwigedera Kambale Mwauduwi wari uherutse kwicwa n’uburwayi,ku wa gatatu taliki ya 24 Mata 2024,Bwana Kavota avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye k’umugoroba w’iyo taliki aho abishwe bamanje gukorerwa iyicwarubozo bacibwa amaguru n’amaboko.
Kubwa Kavota asanga amabi yose arigukorwa muri iki gihe akomoka ku mikoranire y’inyeshyamba za FDLR na CODECO kandi akavuga ko ari ibikorwa by’urukozasoni kuba ingabo za Leta zica abaturage zishinzwe kurinda.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho duhamagara Capt Antony Mualuashyi Umuvugizi wayo muri ako gace ntiyafata telephone kugeza ubwo twandikga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.