Umuyobozi w’umujyi wa Kinshasa Sylvano Kasongo yatangaje ko abantu babairi aribo biciwe mu mirwano yashyamiranyije abacuruzi n’abapolisi yabereye mu mihanda mito ya Bokasa na Kato hafi y’ isoko rikuru rya Kinshasa kuri uyu wa 9 Kamena 2020.Ibi byaturutse ku myigaragambyo y’abacuruzi bavugaga ko barambiwe imvugo ebyiri zidahura z’abayobozi ku bijyanye n’ifungura ry’isoko rikuru rya Kinshasa.
Aba bacuruzi bacururizaga mu muhanda muto wa Bokasa hafi y’iryo soko maze ku munsi w’ejo ahagana ku mugoroba bakuraho bariyeri yari mu muhanda ugana ku isoko yari nk’ikimenyetso cy’uko rifunze.
Uhagarariye sendika y’abacuruzi mu gihugu cya Congo Bienvenu Boketshu nawe ushyigikiye ko iyo myigaragambyo iba yagize ati: “Turambiwe ihindagurwa ry’icyemezo gifungura iri soko ku nshuro ya kane.harimo kuvuguruzanya hagati ya minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu na guverineri.umwe ati bazafungura igihe iki n’iki undi ati ntibagifunguye kubera impamvu zihutirwa zitunguranye.”
Bwana Kasongo yagize ati: ” Ntawishwe n’isasu,abapolisi bakoreshaga ibyuka biryana mu maso mu gutatanya isinzi y’abacuruzi yari yivanzemo n’abagizi ba nabi.mu guhunga rero abo bantu niho bapfiriye kubera umubyigano,bahise bajyanwa mu cyumba kibika imirambo mu bitaro,kuri ubu tumaze kubarura abo babiri bapfuye,abasivili bane bakomeretse ndetse n’abapolisi batatu bakomeretse.
Bwana Kasongo yibukije ko imyigaragambyo iyo ariyo yose ibujijwe muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid19 n’ubwo hari ibishobora gusabwa kandi byemewe n’amategeko.
Ati: “Hari abaturage barimo gusaba ibiri mu burenganzira bwabo,ariko hari n’ibisambo bibyungukiramo bikivanga nabo kuburyo baba banafite intwaro nto zishobora guteza impanuka zaganisha ku rupfu.Turi mu bihe bigoye imyigaragambyo irabujijwe,abigaragambije barenze kuri iryo bwiriza maze twitabaza polisi yabahosheje yifashishije ibyuka biryana mu maso.”
UMUKOBWA Aisha