Video yakwirakwijwe n’abo mu mitwe ya Wazalendo yanengaga ingabo za MONUSCO zarebereye inyeshyamba za M23,ubwo abo barwanyi banyuze ku cyicaro cya MONUSCO batonze umurongo,mu bikorwa byo gukikuza ako gace ,ariko ingabo za MONUSCO ntizirase izo nyeshyamba.
Bwana Kakule umwe mu miryango y’abahunde ituye muri ako gace yagize ati:ntibyunvikana kuba umwanzi aca imbere ya MONUSCO kandi uyu mutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zarahawe ,ubutumwa bwo kurasa izi nyeshyamba.
Inyeshyamba za M23 zinjiye ku mugaragaro mu bice bya Kanyabayonga ibice bigenzurwa na MONUSCO
Me Mbusa Nyamwisi Mukanda Umuvugizi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Bwito ,nawe ari mu bamagana iki gikorwa cy’intege nke cya MONUSCO akaba yibaza igituma izi ngabo za MONUSCO zikiri muri Congo,mu gihe cy’imyaka 21 zarananiwe kugarura amahhoro.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga ikibazo cya Congo cy’imitwe yitwaje intwaro kizakemurirwa ku meza y’ibiganiro kurushya gukemurwa n’umututu w’imbunda cyane ko muri iki gihugu habarirwa imitwe isaga 1200 ariko imyinshi ikaba yiganje mu burasirazuba bw’iki gihugu,ubu bikaba byarongerewe imbaraga n’ubuyobozi bwa Kisekedi aho yongereye iyi mitwe intwaro n’amasasu,kugirango imufashe kurwanya umutwe wa M23.
Mwizerwa Ally