RDC:Amagambo yuzuye amaganya ya Dr Innocent Biruka umunyamabanga mukuru wa MRCD agaragaza gutsindwa kw’inyeshyamba za FLN.
Umunyamabanga wa MRCD ubwiyunge Dr Innocent Biruka yashyize kurukuta rwe rwa facebuku arimo akababaro kenshi asa nutabaza agaragazako abarwanyi babo ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bikomeje kubashiraho kuko ingabo za FARDC zabagabyeho ibitero zikababatwara byose none aka yatangiye kwandika amagambo ahantu hatandukanye asa nutabaza kuko basumbirijwe.
Dore amwe mu magambo yanditse kumbuga nkoranyambaga akoresheje urukuta rwe rwa facebuku yagize ati”Iyi ntambara n’imbi Kandi ni injyanamuntu bakundarwanda bavandimwe iyo urupfu rwaje ruba rwaje nyine,ntiruhugwa Kandi ntirugira ibambe,hari abapfuye nabandi bafashwe abo bose barababaje ”
Ibi yabivuze nyuma Yuko abarwanyi ba MRCD/FLN bakomeje gufatwa ndetse no kwica ubutitsa n’ingabo za FARDC
Icyumweru kirasize Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo FARDC,zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN,izi nyeshyamba zikaba zimaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa muri Rutare na Kalehe, izi ngabo zaFARDC,zikaba zarivuganye uwitwa Jenerari Gaseni na Col.Festus akaba yarashinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FLN mu gace ka Kalehe.
Inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo I Mweso na Faringa ho muri Kivu y’amajyepfo,zikaza guhungira iKalehe n’ahitwa muri Rutare.
Mu bindi twabashije kumenya n’uko izi nyeshyamba zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye ifite ubuso bwa hegitari 2000,iyi mirima ikaba yahiungwaga n’abaturage izi nyeshyamba zafashe bugwate zikunda kwita impunzi.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka yagize ati:tumaze ibyumweri bibiri duhanganye n’inyeshyamba z’abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR,tukaba tumaze kuzambura ibirindiro byazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega,Gatenga na Kinono,turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko abaturage bagera ku 1200 bamaze kwishyikirza MOUNUSCO bayisaba ko yabafasha bagataha
Iki gitero FARDC yagabye kuri FLN,bavuga ko ari simusiga kuko yatangiye gukoreshya indege z’intambara mu guhiga aba barwanyi bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega n’ahitwa Pinga.
FLN n’umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR ,ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE ,ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka,uyu mutwe ukaba utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili I Nyabimata no muri Bweyeye,uyu mutwe ukaba ukuriwe ku rwego rwa gisilikare na Jenerari Habimana Hamada.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieu Donne Kasereka yemeje ko ibirindiro byose bya FLN byigaruriwe na FARDC ndetse yemeza ko benshi mu nyeshyamba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi,kandi ko babakurikiyeyo.