Cure Ngoma wari usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR yongeye gutorwa agirwa Umuvugizi wa FDLR ku mwanya yariho by’agateganyo
Ni muri imwe mu myanzuro y’inama nkuru ngarukamwaka ya FDLR yateranye kuwa 02 Ukuboza isoza kuwa 05 Ukuboza 2021 ku cyicaro gikuru cya FDLR kiri ahitwa Kazaroho muri Gurupoma ya Makomarehe,Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi nama ikaba yari ihuriwemo abarwanashyaka ba FDLR n’abayobozi b’umutwe wa gisilikare uzwi ku mazina ya FOCA.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko Augustin Maniragaba uzwi ku mazina ya Cure Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’agateganyo wa FDLR,agizwe Umuvugizi mu gihe cya manda y’imyaka itanu,uyu mwanya akaba ariho uzongera gutorerwa,mu bintu n’ibindi abari mu nama batoye Umuvugizi w’umutwe wa FOCA tukaba tuzabibagezaho mu nkuru y’ubutaha.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Makomarehe yabashije kumenya byinshi mu byavuye muri iyi nama,ivuga ko ari inama yabayemo amahane menshi,kutubahana ndetse no gusuzugurana,cyane ko uko byari byitezwe ko benshi mu basaza bashobora gushyirwa mu zabukuru,abashakaga kubihingutsa bose bahitaga bacecekeshwa kugeza ubwo iyi nama isojwe nta kintu kizima kiyifatiwemo,gusa akaba aribyo byagiye biranga inama nyinshi zabanjirije iyi ngiyi,ikindi n’uko abayitabiriye bari bafite ubwoba ko ingabo za Congo FARDC zishobora kuyisesa,nkuko byagendekeye abu busize aho bagabweho igitero simusiga na FARDC bikarangira Gen.Mudacumura Sylvestre ahasize ubuzima.
Cure Ngoma ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri yitwa Augustin Maniragaba alias Curé Ngoma
Yavutse mu mwaka wa 1967 avukira ahitwa Gahondogo,Segiteri Rugera, Komini Nyamutera,Perefegitura ya Ruhengeri. Se yitwa Léonard Nshakira nyina ni Madeleine Kakuze,Cure Ngoma amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Murungu,akomereza amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali aho yarangije mu ishami ry’imibare n’ubutabire.
Kaminuza ayikomereza muri Universite y’uRwanda mu ishami ry’imibare n’ubutabire,kuva mu mwaka wa 1993 kugeza 1994 yabaye Umwalimu mu ishuri rya ACEDI Mataba mu cyahoze ari Komini Ndusu ubu ni mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Mataba,ubu akaba yari Komiseri ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri FDLR aho yafashe uyu mwanya asimbuye Bazeyi Fils la Forge. Uyu Cure Ngoma kandi ari mu bakandida bahatanira kuzasimbura Lt.Gen Byiringiro Victor usanzwe ari Perezida w’agateganyo wa FDLR .
Mwizerwa Ally