Ihuriro ry’abo mu bwoko bw’abahutu b’abakongomani barasaba Leta yabo gushyikiriza ubutabera Jules Mulumba kubw’ibyaha by’intambara akekwaho.
Mu itangazo ryasizwe hanze n’abayobozi b’imitwe ya Wazalendo ariyo CMC/FAPC na MPA berekanye urutonde rw’abaturage barenga magana atatu barimo n’umunyamakuru Garubanda, iri tangazo kandi rishinja Jules Ndaribitse Mulumba ko ariwe uri inyuma y’ubwicanyi bw’abo bahutu b’abakongomani.
Jules Mulumba kandi yongeye gushinjwa urupfu rwa Nyakwigendera Amani Modetse Ntamugabumwe wari ukuriye urubyiruko rw’abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu.
Umwe mu bayobozi b’ihuriro IGISENGE HUTU wavuganye na Rwandatribune utashyatse ko amazina ye atangazwa ,yavuze ko igihe cyo kwihanganira ubwicanyi bwa Jules Mulumba cyarangiye kuko batakwemera ko akomeza kwica abaturage abaziza ubusa kandi akaba abikora yishingikirije umutaka wa Wazalendo.
Aha rero uyu Muyobozi akaba yavuze ko bamaze kwandikira inzego z’umutekano n’ubuyobozi bukuru bwa Congo-Kinshasa busaba gukurikirana Jules Mulumba , kugirango aryozwe ibyaha by’ubwicanyi amaze iminsi akorera abaturage.
Jules Mulumba amazina ye y’ukuri yitwa Habyarimana Mbitsemunda J.Claude akaba ari umunyarwanda uvuka mu Karere ka Rubavu akaba yarageze mu gihugu cya Congo mu mwaka wa 1994, muri iki gihe akaba ari Umuvugizi w’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu kwaha kwa FDLR ya Wazalendo.
Ubwanditsi