Umuyobozi wa politike w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yahamagariye leta ya Kinshasa , kuyoboka inzira y’ ibiganiro aho guhugira mu kongera umubare w’abasirikare mu duce tugenzurwa n’ingabo z EAC (zone tampon).
Beltrand Bisimwa, yakomeje avuze ko ibiganiro ariyo nkingi ya mwamba y’amahoro muri repubulika ya demokarasi ya Congo .
Uyu muyobozi yavuze ibi ,ashingiye ku bikorwa bya guverinoma ya Congo byo gukomeza kongera ingabo mu duce M23 yarekuye ku bushake muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, ikadusiga mu bugenzuzi bw’ ingabo za Afurika y’iburasirazuba(EACRF) .
Nyuma yo gusubira mu gace ka Musshaki, abasirikare ba FARDC ,bongeye kugerageza kwinjira mu gace ka Nyundo gaherereye muri muri gurupoma ya Buhumba , ariko abarwanyi ba M23 babasubiza inyuma .
Amasezerano ya Nairobi na Luanda hagati ya leta ya congo n’umutwe wa M23 avuga ko uduce twari twarafashwe na M23 ikaza kutuvamo, nta ruhande na rumwe rwemerewe gusubiramo ahubwo ko hakwiye gucungwa n’ingabo za EAC mu gihe cyose gahunda y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye itaragerwaho.
Abahanga muri politike yo mu karere k’ibiyaga bigari, bavuga ko inzira rukumbi izakemura ibibazo by’umutekano ukunze kugaragara m’uburasirazuba bwa Congo ,ari ibiganiro bya politike hagati y’abanyekongo ubwabo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko,Leta ya Congo Kinshasa ,yakunze kuvuga ko itazagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, bakomeje gusaba ubuyobozi bw’iki gihugu, kubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiye igirana n’umutwe wa M23 .
MUCUNGUZI Obed
Rwandatribune.com