Col.Bisetsa wari ukuriye akarere k’ingabo za FARDC muri Nyanzare nawe yatorotse asanga Col.Makanika ukuriye inyeshyamba z’Abanyamulenge za Twirwaneho
Ibibazo by’abanyamurenge bakomeje kwicwa byagize ingaruka ku gisilikare cya Congo FARDC aho bamwe mu barwanyi bakomeye kandi bafite amapeti yo ku rwego rwo hejuru bakomeje gutoroka ingabo za FARDC bakajya gushigikira umutwe w’inyeshyamba z’Abanyamurenge zizwi nka Twirwaneho.
Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Col.Bisetsa wari mu kiruhuko cy’akazi bamwe bita ikibari nawe yahise yerekeza muri Kivu y’amajyepfo kwifatanya na bagenzi be aribo Col.Makanika na Col.Sematama bose bahoze muri FARDC.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ijwi rya Amerika Col Rukunda Makanika yavuze ko kuba bari mu gisilikare cya Congo bameze neza kandi ubwoko bwabo abavandimwe babo bagakomeza kwicwa urubozo nabo yise ko Leta ya Congo ishigikiye byaba ari ubugome no kwikunda ndetse avuga ko hari n’abandi bakiri mu nzira baza.
Imvugo ya Col.Makanika yasaga n’irengura ko Col.Bisetsa n’abandi bari mu nzira,amakuru Rwandatribune itarabonera gihamya avuga ko hari n’undi musilikare ufite ipeti rya Liyetona Colonel wari ukuriye ingabo za FARDC muri Nyamirima,muri Zone ya Rutshuru,nawe yamaze gutoroka igisilikare,amakuru akomeje kuvugwa n’uko abo bose batoroka bari kugenda basahuye ububiko bw’imbunda n’amasasu.
Hagati aho inzego z’ubutasi za Congo zatangiye iperereza ku cyihishe inyuma y’itoroka ry’abasilikare ba FARDC babarizwaga mu bwoko bw’abanyamulenge,nkuko byemezwa na Major.Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Goma.
Mwizerwa Ally
Mwiriwe bavandimwe Murandika ariko mukarengera cyane ntabwo abanyamulenge dufite umutwe winyeshyamba iryojambo plZ mugerageze murikuremo Ahubwo Twebwe turabaturage birwanaho kumpanvu zokurengera amagara yacu ndetse nayababyeyi bacu nibintu byacu rero nibyizako mwozamwandika ibyo mwatohoje kandi mwashishoje
Numugabo kbs
Ishaka ryubwoko nibintu bikwiriye umuntu wese
Kandi biramubereye