Col Bisetsa wo mu bwoko bw’Abanyamurenge ukuriye ingabo za FARDC iNyanzare yanyomoje amakuru avuga ko nawe yatorotse igisilikare cya FARDC asanga Col.Makanika
Mu nkuru twabagejejeho k’umunsi w’ejo yagiraga iti: https://rwandatribune.com/rdccol-bisetsa-wo-mu-bwoko-bwabanyamurenge-wari-ukuriye-ingabo-za-fardc-inyanzare-nawe-yatorotse-igisilikare-asanga-col-makanika/
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umunyamategeko Me.Bukuru Ntwari Perezida uharanira ubutabera,amahoro n’umurimo muri Rd Congo mu magambo ahinnye A.P.J.T mu magambo ahinnye akaba umuvandimwe wa hafi wa Col.Bisetsa yanyomoje amakuru yavugaga ko Col Bisetsa yaba yaratorotse igisilikare cya Congo.
Me.Bukuru Ntwari mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri telefone yavuze ko Col.Bisetsa akiri mu kazi k’Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC iNyanzare,nkuko bisanzwe ko ibimuvugwaho ari impuha.
Me.Bukuru Ntwari avuga ko Col.Bisetsa atabonye uburyo bwo kuba yaganira n’itangazamakuru ku mpamvu z’amabwiriza ya gisilikare, avuga ko ibi byose ikibyihishe inyuma ari Abayobozi b’imitwe Mai-mai, Red-Tabara Fnl Palipehutu , Forebu na Maimai Biloze Bishambuke,iyi mitwe ikaba igamije kugonganisha Abasilikare bo mu bwoko bw’Abanyamurenge n’Ubuyobozi bwa FARDC.
Mu kiganiro Col.Makanika aherutse kugirana n’ijwi ry’Amerika yavuze ko abasilikare bo mu bwoko bw’Abanyamurenge batazigera barebera ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bwabo,akaba yaratunze agatoki ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’amajyepfo kurebera ababicira abavandimwe babo.
Kuva mu mwaka wa 2007,muri Kivu y’amajyepfo mu bice bya Minembwe hadutse ubwicanyi bukigereranywa na Jenoside,bukaba bwarakozwe n’abo mu bwoko bw’Abafurero bibasiye abanyamurenge basahura inka,batwika amazu abandi bakabica,umutwe uzwi cyane muri ibyo bikorwa ni Mai mai Biloze bishambuke,Mai mai Yakutumba n’abandi.
Abasesenguzi mu bibazo bya Minembwe bavuga ko kenshi ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bushyigikirwa na bamwe mu ngabo za FARDC akaba ari nabyo byatumye Col.Rukunda Makanika afata umwanzuro wo kujya kurwanira ubwoko bwe afatanyije na Col.Sematama,biravugwa ko ukuriye ingabo zirwanira muri ako gace Gen BGD.Muhima ariwe waba ushigikiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeje kuhakorerwa uyu Gen.BGD Muhima avugwaho kugurisha intwaro bamwe mu ba Mai mai bahanganye n’Abanyamurenge.
Fungura hano urebe izindi nkuru ku buryo bw’amashusho
Mwizerwa Ally