Umwe mu bakuru b’umutwe wa Mai Mai Maachano ukorera mu gace ka Masisi ukaba ukorana bya hafi na FDLR yishwe na FARDC
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Gashuga ibivuga,Col Haguma wari Umuyobozi wungirije wa Mai mai Machaano yiciwe mu mirwano ikomeye yari ihanganishije Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Gurupoma ya Gatoyi Zone ya Masisi.
Imirwano yatangiye kuwa Kabiri mu rukerera kugeza kuwa gatanu ubwo ingabo za FADRC zabaruraga imirambo y’abishwe baza gusangamo uyu Col.Haguma,wari indwanyi ikomeye muri Mai mai Machaano. Aya makuru avuga ko intandaro yo kurasana yaturutse ku makuru ingabo za Leta zari zakiriye avuga ko Mai Mai Machano iri gukusanyiriza imitwe y’abarwanyi ikorera muri kariya gace,irimo na FDLR kugirango batera ingabo za Leta,FARDC yo ifata icyemezo cyo kubabanza.
Mai mai Machano ni Umutwe washinzwe na Gen.Machano ukomoka mu bwoko bw’Abatembo ukaba ukorere mu bice bya Masisi ahitwa Gatoyi,Ufamando ya I na Ufamambo ya II ukaba ushinjwa ubujura n’ ubusahuzi . Uyu mutwe kandi wateye umugongo icyifuzo cy’Umukuru w’igihugu Perezida Tshisekedi aho asaba iyi mitwe kurambika intwaro hasi ku bushake.
Kurikira ibiganiro bya Rwandatribune TV
Mwizerwa Ally