Umuyobozi wungirije w’umutwe ACNDH/Abazungu Col.Sibomana Mugorozi yiciwe iKalembe
Iminsi 4 irasize inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Kalembe,gaherereye hagati ya Masisi na Walikare,mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri Goma yagiranye n’Umuvugizi wa FARDC Col.Ndjike Kaiko yateye utwatsi ayo makuru avuga ko agace ka Kalembe kakiri itsibaniro ry’imirwano hagati ya M23 na Wazalendo.
Mu gihe Umuvugizi wa ACNDH/Abazungu Serugendo yatangarije Radio TRACE FM Congo ko imirwano igikomeje muri ako gace ndetse yemeza urupfu rw’uwari Komanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisilikare Col.Sibomana Mugorozi uherutse kwicirwa muri iyo mirwano y’ikalembe.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile mu gace ka Walikare utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko Inyeshyamba za NDC NDUME ziyobowe na Gen.Guidon arizo zatangije imirwano ku nyeshyamba za M23,uyu mutwe nawo utangira kwirwanaho.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune