Abasesenguzi bemeje ko kuzana Vital Kamere ku mwanya wa Perezida w’inteko ishinga amategeko yakwifashishwa nk’iturufu ifungura ibiganiro hagati ya Kisekedi na M23
Kamerhe, wagize amajwi 183, yahigitse Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, wagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari perezida wa sena, wagize amajwi 69.
Intsinzi ya Vital Kamerhe mu ijoro ryacyeye isobanuye ko ari we uzegukana umwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ya DR Congo, umwanya yigeze kubaho ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo batandukanye bagize icyo bavuga ku ntsinzi ya Kamerhe, umwe mu banyapolitike batavugwaho rumwe muri DR Congo,Umwe yagize ati: “Uyu mugabo ameze nka ‘bakame’ kabisa. Ariko uko biri kose, arakomeye”,Undi ati: “Kamerhe ameze nk’uruvu…ashobora gutegeka neza nahinduka.
Undi na we, akomoza ku buryo Kamerhe abasha gukorana politike n’abategetsi benshi, ati: “Politike se ni iki mu by’ukuri? Ni ugukorana, ubucabiranya, cyangwa maji [magie].
Bamwe mu basesengura politike ya Congo bavuga ko buri umwe muri aba batatu yafashije Tshisekedi kugera ku butegetsi, bityo ko buri umwe muri bo yifuzaga uyu mwanya wo hejuru mu butegetsi nk’ishimwe ry’akazi yakoreye Tshisekedi, bituma bagera ku itora ryarebaga abadepite ba ririya huriro gusa.
Intsinzi ya Vital Kamerhe mu ijoro ryo kuwa 3 isobanuye ko ari we uzegukana umwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ya DR Congo, umwanya yigeze kubaho ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Tshisekedi mu mboni ze asanga Vital Kamere kuba azi kwiyoberanya azabasha kumutsindira bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bavuga mu ntara ya Kasai na Katanga bamunzwe n’ivanguramoko aho kenshi baba bunva badashaka kwicarana n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, Tshisekedi akaba asanga gucabiranya kwa Vital Kamerhe gushobora kumuhuza n’umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye igice kinini cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Vital Kamerhe kandi ku bamuzi usibye ikirere cyamuhindukiranye si umwanzi w’uRwanda kuko yagiye arusura kenshi akanatanga n’ibimenyetso by’ubushuti,aha rero abasesenguzi bakaba basanga kuba Perezida Tshisekedi yazanye Kamere ku mwanya nk’uyu ari uburyo bwo gutangiza ibiganiro kubatavuga rumwe nawe.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com