Igisilikare cya FARDC na Mai Mai Kyandenga bigambye itsinzi ikomeye ku mutwe wa ADF mu gace ka Bahiti
Agace ka Bahiti gaherereye muri Km45 ugana mu mujyi wa Bunia ,mu Ntara ya Ituri ako gace kakunze kwibasirwa n’ibitero ku basivili bikorwa n’umutwe wa FPCJ ufatanyije na DF NALU umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abarwanyi baturutse muri Uganda.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Cpt Antony Mualashay Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Ituri yemeje ko hari hamaze iminsi hari imirwano mu gace ka Bahiti yari ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa FPCJ ufatanyije na ADF NALU,Cpt Antony avuga ko kuri icyumweru taliki ya 25 werurwe 2024, FARDC ifatanyije n’aba Wazalendo babarizwa muri Mai Mai Kyandenga bafashe mpiri abarwanyi ba ADF NALU 14 mu gihe abanda 34 bishwe.
Ingabo za FARDC mu gikorwa cyo guhiga abarwanyi ba ADF NALU
Intara ya Ituri ikomeje kuba itsibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro aho habarizwa irenga 130 yitwaje intwaro,muri iyo mitwe ikora ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere ni DF NALU yo mu gihugu cya Uganda ,FPCJ y’abo mu bwoko bw’Abarendu na COODECO,tubibutse ko ingabo za Uganda UPDF zifatanyije na FARDC zimaze umwaka urenga mu gikorwa bise Operation SUJA kigamije guhiga abarwanyi ba ADF NALU.
Mwizerwa Ally