Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inyeshyamba za FNL zikomoka mu gihugu cy’u Burundi, bemeje ko abasirikare ba DRC hamwe n’u Burundi, bagabye igitero kuri izinyeshyamba, nyamara bagasubizwa inyuma ndetse bakicamo abagera kuri 20 bose.
Iyi mirwano yabereye mugace ka Namaramara muri Mwenga aha ni muri Kivu y’amajyepfo,nk’uko byakomeje bitangazwa na Jenerali Aloys Nzabampema umuyobozi mukuru wa FNL, yavuze ko bafashe mpiri umu kaporari mukuru mungabo z’u Burundi, kandi basubiza inyuma izi ngabo zari zateye ibirindiro byabo.
Yongeye ho Ati: “Baturutse i Masango na Maheta batera ibirindiro byacu, ariko bahagiriye umwaku kuko bahatakarije abasirikare bagera kuri 20 bose. Muri iyi ntambara yamaze umunsi wose.
Iyi ntambara yatumye abarenga ibihumbi 3000 bavuye mu byabo barahunga.icyakora zaba ingabo za DRC cyangwa se iz’u Burundi ntawari yagira icyo atangaza kubyerekeranye n’aya makuru, umuvugizi wa Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo gusa we yatangaje ko nta makuru namake afite ya hariya hantu kuko nta muyoboro wa Telepfone n’umwe uri gukora.
FDNB ( ingabo z’uburundi )zinjiye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo kumugaragaro kuwa 15 Kanama 2022 kubufatanye bw’ibihugu byombi. Zije kurwanya inyeshyamba z’abarundi zibarizwa murin Kivu y’amajyepfo.
Umuhoza Yves