Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uguhangana gukomeye hagati y’ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na (Cap pour le Changement) CACH rya Perezida uriho ubu Bwana Félix Tshisekedi gukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Ubu bushyamirane bushingiye ku kuba abarwanashyaka ba CACH ya Tshisekedi bashaka gushyira iherezo ku masezerano yo kwishyira hamwe no gukorana na FCC ya Kabila.
Abashyigikiye Tshisekedi bavuga ko abo ku ruhande rwa Kabila badatuma Guverinoma y’ubumwe ikorera mu mahoro no mu mutuzo, bakaba baherutse gutanga urugero rwa Minisitiri w’Imari José Sele Yalaghuli, wo muri FCC bamushinja kuba atambamira imishinga myinshi ya Félix Tshisekedi, Minisitiri Yalaghuli ariko we akabihakana.
Bwana Marcellin Bilomba, umujyanama w’ibanze wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, na we aherutse gushinja Yalaghuli ko mu mwanya wo guhemba abakozi ba Leta yahisemo gukoresha imishahara yabo mu kwishyura abakorana n’abo ku ruhande rwa Kabila mu mishinga yabo bwite.
Ni mu gihe José Sele Yalaghuli we ahakana ibi birego byose aregwa akavuga ko imishahara y’abakozi ba Leta yitabwaho uretse gusa mu gihe habayeho ibindi byihutirwa, ariko ko hari itavogerwa kuko abahembwa ku ikubitiro ari abasirikare,hagakurikiraho abapolisi, abarimu hanyuma hagaheruka abaganga.
Biravugwa ko uyu mwuka mubi umaze igihe ushingiye ku masezerano
atubahirizwa Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumuha ubutegetsi muri
2019.
Aya masezerano akava yaravugaga ko mu gihe haba hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye, impande zombi zigomba kuganira zikabyemeranyaho, ariko ngo Tshisekedi n’ihuriro rye bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo, mu gihe uruhande rwa Tshisekedi na rwo rushinja urwa Kabila kwivanga, dore ko FCC ya Kabila ifite imbaraga mu nzego nyinshi zikomeye.
Norbert Nyuzahayo