Abantu 4 nibo bamaze kumenyekana biciwe mu mirwano
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bamwe mu ingabo za Leta ya Congo FARDC zakozanyijeho n’Umutwe wa Wazalendo ubarizwa mu bwoko bw’Abatembo ,muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, abaturage bane bakicirwa muri uko gushyamirana mu gihe abandi umunani bahakomerekeye.
Bwana Delphin Bilimbi,aganira na Rwandatribune yemeje aya amakuru avuga ko abasirikare ba FARDC bo mu Mutwe uzwi nka Satani Batariyani ari bo bishe aba baturage,abo basilikare ba Leta bakaba barakomwe imbere na Wazalendo ibarizwa mu mutwe wa Gen.Mungolo afatanyije na Mai Mai Kalume.
Yavuze ko ibi byabaye ubwo bari bari kwimurwa bavanwa muri Kibumba na Kalungu berekeza Kavumu na Lumbishi.
Ubwo aba basirikare ba FARDC bagendaga, banyuze muri gasantere ka Numbi muri Sheferi ya Buhavu, barasana na Wazalendo amasasu menshi cyane, bituma hari abasivili bahasiga ubuzima n’abandi barakomereka,inkomere zijyanywa mu Bitaro bya Numbi ako gace ka Numbi kakaba gakambitsemo ingabo z’uBurundi ziigera ku bihumbi 2000.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Nsengiyumva Ismael, yavuze ko batanyuzwe cyane no kuba muri ubu bushyamirane hari n’amasasu yaguye muri ibi bitaro.
Bamwe mu baturage batuye muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, barasaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza imbere y’ubutabera abasirikare bayo bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasivili bo muri iyo teritwari.
Uretse ubu bushamirane, abaturage batuye muri iyi Teritwari bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke, aho bavuga ko iyo abantu batishwe, benshi bashimutwa cyangwa bagafatwa ku ngufu ngo dore ko hari n’umubyeyi uherutse gutwikirwa hamwe n’umwana we.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko benshi mu barwanyi ba Wazalendo bakoreraga iMasisi bamaze guhugira muri Kalehe,aha Kalehe kandi igisilikare cy’uburundi kikaba kimaze kuhashyira abasilikare benshi ibi nabyo bikaba bikaba byarakuruye umwuka mubi mu baturage.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune