Agahenge kari hagati ya FARDC na M23 ntawagasabye bigaragaraga ko buri ruhande ruri kwitegura:Abasesenguzi
Iminsi igiye kurenga mirongo 30 nta ruhande rushamirana n’urundi ku buryo bugaragara,uruhande rwa Sake ruzwi nk’agace k’imirwano hagiye haba udutero shuma tw’abasore ba Wazalendo,bagiye basagararira M23 bamaze guhaga urumogi.
Utwo dutero twabaye duke cyane imirwano ikamara iminota igahagarara,gusa ku mpande zose bararebana ay’ingwe,FARDC ikomeje imyitozo ikomeye ihabwa n’abasilikare ba SADEC,MONUSCO n’abarwanyi b’abacancuro biganjemo abaturutse muri Georgia.
Inama yamaze iminsi 4 ihuje Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba,Perezida Kisekedi akaza kuyisoza n’ayo yerekana inyota y’intambara aho buri Komanda waburi mutwe wa wazalendo yahawe ibihumbi 20 by’amadolari yo kujya gutegura ingabo.
Utudege twa Drone dukomeje kogoga ikirere kigenzurwa na M23 dufata amafoto,bigaragara ko ari uburyo bwo guhuza amakuru azifashishwa mu kugaba ibitero kuri M23.
Uruhande rwa M23 narwo ntirusinziye ,kuko amakuru Rwandatribune yamenye ndetse akanakomozwaho n’Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri Rutchuro Bwana Mbusa Nyamwisi,hemejwe ko hari abarwanyi benshi bakomeje kwinjizwa muri uyu mutwe.
Nkuko byanditswe n’ibinyamakuru binshi bitandukanye herekanywe amashusho agaragaza Colneille Enanga Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ahigira kwagura uduce tw’imirwano kugera iKinshasa.
Iki gitutu cya Bwana Enanga kuri Leta ya Kinshasa kiza kwiyongera k’umwuka mubi uri Kinshasa ukomoka kw’isaranganya ry’ubutegetsi hagati y’abakomoka muri Kasayi na Katanga,uyu mwuka mubi wanatumye AFC/M23 yunguka amaboko y’abahoze ari abayoboke b’ishyaka PPRD ry’uwahoze ari Perezida Kabila Kabange na Perezida Kisekedi.
Mwizerwa Ally