Abayobozi,Abadepite,Sosiyete Sivile n’abandi bavuga rikijyana basabwe kotsa igitutu inteko nshingamategeko guha Perezida Kisekedi inzibacyuho y’imyaka 2 kubera intambara ya M23.
Hari hashize amezi atatu mu mujyi wa Mbandaka habereye inama rukokoma yahuje Abakuru b’intara zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hunvikanishijwe ikibazo cy’uko amatora ateganyijwe mu mwaka utaha ya Perezida wa Repubulika yasubikwa.
Abakuru b’Intara basabiye Perezida Kisekedi inzibacyuho y’imyaka ibiri kugirango ahashYe umutwe wa M23
Abakuru b’intara basabye inteko y’Abadepite guha Perezida uhari Felixe Tshisekedi amahirwe yo kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’imyaka ibiri kugirango ahoshe intambara, ingabo za FARDC zihanganyemo na M23, cyane ko ariwe basanze afite umuti w’ikibazo cyo guhashya izi nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce twinshi tugize intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’amajyepfo.
Umuyobozi w’ishyaka AENC ( l’Alliance des Elites pour un Nouveau Congo) Madame Marie Josée Ifoku nawe abinyujije mu nteko y’ishyaka rye, yatanze icyifuzo cy’uko amatora y’umukuru w’igihugu yasubikwa, maze Perezida Tshisekdi akongererwa indi manda y’inzibacyuho igomba kumara imyaka ibiri.
Ndetse aza kubishimangira mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa kuwa 21 Werurwe 2023 mu mujyi wa Kinshasa, aho yemeje ko amatora y’Umukuru w’igihugu muri DRC agomba kwimurwa agashyirwa mu mwaka wa 2025, bitewe n’uko hari ibibazo by’inshi byugarije DRC bigomba kubanza gukemuka harimo n’icy’umutekano.
Marie Josée Ifoku akomeza avuga ko muri iyo nzibacyuho y’ imyaka ibiri, ubutegetsi bwa Felix Tshisekdi buzaba buhugiye muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC no kurangiza burundu ikibazo cya M23 mu cyo yise”Congo Nouveau’’ bisobanuye “Congo nshya” mu Kinyarwanda.
Imvugo ya Marie Ifoku iza ica amarenga ko abadepite biteguye gutora 100% iki cyifuzo ariko bibanje gucishwa mu nzego zitandukanye, hifashishijwe umukino wa Politiki urangajwe imbere n’ikibazo cya M23, aha niho abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ari umushinga umaze igihe uteguwe, ndetse akaba ariyo mpamvu Leta ya Kinshasa ikomeza kwagaza ikibazo cya M23 no kugiha izindi mbaraga kugirango Perezida Felix Tshisekdi abone urwitwazo rwo gusubika amatora.
Abasesenguzi kandi bavuga ko icya mbere Umukuru w’igihugu yakoze cyari ugupfuka umunwa abagize inteko Inshinga Amategeko, aho yabahaye umushahara mwinshi bikaba bivugwa ko byibuze umudepite wa Congo ahembwa ibihumbi 20 by’amadorari y’Amerika, ahwanye na Miliyoni 20 z’amanyarwanda. Aha bikaba byarakozwe kugirango hatazagira umu Depite umwitambika imbere.
Aha haribazwa niba mu gihe iyi nzibacyuho y’imyaka ibiri Perezida Felix Tshisekdi yayihabwa byatuma akemura ikibazo cya M23 koko, cyangwa byaba birigukorwa kugirango agumane ubutegetsi, cyane ko abakandida bamaze kwigaragaraza biteguye guhangana nawe mu matora atari abantu yapfa guhigika kuko bamurushya ubunararibonye muri Poltiki.
Mwizerwa Ally