Mu itangazo ryasomewe imbere y’abadepite167 bagize ihuriro ry’abakomoka mu ntara ya Katanga (RDK) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021 basabye ko Pasiteri Ngoy Mulunda uherutse gutabwa muri yombi ahita arekurwa nta mananiza.
Iri huriro ryavuze ko basaba ko uyu mugabo wahoze akuriye Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarekurwa.Baragira bati “Turamagana byimazeyo ishimutwa rya Pasiteri Ngoy Mulunda, umuhungu ukwiye wa Katanga kandi turasaba ko yarekurwa bidatinze.”
Byongeye kandi aba badepite basanga ifatwa rya Pasiteri Ngoy Mulundda ridahwitse aho bavuga ko ribangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwemejwe n’itegekonshinga kandi bagasaba ko abakoze iki gikorwa batitaye ku burenganzira bwa muntu bakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Aba badepite kandi basabye Perezida Tshisekedi ku giti cye yinjira muri iki kibazo. Bagize bati: “Turasaba uruhare rw’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, kugira ngo akemure uru rubanza kugira ngo habeho kugendera ku mategeko.”
Twabibutsa ko Daniel Ngoy Mulunda-Nyanga yatawe muri yombi ku wa mbere i Lubumbashi. Uyu mushumba mu itorero ry’abaporotestanti akaba n’umunyapolitiki arashinjwa kuba yaravuze amagambo arimo irondamoko mu sengesho ryo gusezera Laurent-Désiré Kabila wahoze ayobora iki gihugu.
Pasiteri Daniel Ngoy Mulunda kuri ubu afungiye muri gereza ya Kassapa.