Ingabo za congo FARDC zongeye kubura imirwano igamije guhashya inyeshyamba z’abanyarwanda, zibumbiye mu mutwe wa CNRD-UBWIYUNGE ahitwa Kasika muri kivu y’amajyepfo.
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 ingabo za Congo FARDC, zatangiye kwotsa igitutu inyeshyamba z’abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa CNRD/FLN , ukambitse muri Gurupoma ya Kasika Teretwari ya Kalehe ni muri Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abakuwe mu byabo n’izi nyeshyamba, ndetse n’ikiganiro Rwandatribune.com yagiranye na Depite Innocent Kababiri uhagarariye Zone ya Mwenga yagize ati”kuboneka kwa CNRD hano biteje ikibazo mu batuye Luindi na Kasika hose.
Yakomeje agira ati:uburyo bwo kubaho buragoye kuko imyaka y’abaturage bacu yisarurirwa n’abariya barwanyi.
Yongeyeho ati”birumvikana, abaturage ntacyo bavuga imbere y’abantu bitwaje intwaro, abaturage bacu bahorana ubwoba mbese biteje umutekano muke.
Ku rundi ruhande ariko Perezida w’ishyirahamwe ry’ubwoko bw’aba Nyindu yashyizeho abasore bo gucunga umutekano byo kwirwanaho.
Aka gace karimo uruhurirane rw’imitwe yitwaje intwaro, irimo CNRD igenda yerekeza I Muhuzi ndetse na Mai Mai zitandukanye.
Umutekano waho rero uragoye, dore ko bose bagenda berekeza I Muhuzi.
Perezida w’ishyirahamwe rya Nyindu Bwana Kyalangalilwa we mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri i Kalehe yagize ati”Twifuza ko guverinoma yadutabara ikaduha ingabo ziducungira umutekano, kugirango bahige aba barwanyi hano iwacu.
Nyuma y’ibitero byabereye Karehe,abarenga 2000 ba CNRD-UBWIYUNGE baratahutse basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko, abandi bakomeje guhunga berekeza muri Teritwari ya Mwenga mu nkengero z’ishyamba rya Itombwe.
CNRD-UBWIYUNGE yashinzwe na Gen.Irategeka Wilson wari Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR akaza kuyigumuraho. Amakuru atarabonerwa gihamya ni uko bivugwa ko uyu mu Jenerali yaba yarishwe mu minsi ishize. Ubusanzwe CNRD-UBWIYUNGE ikaba yari iyobowe na Colonel General Wilson Irategeka.
Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko ubu inyeshyamba za FLN zarokotse ibitero bya FARDC zirikwihuriza ahitwa Kirembwe ni muri Zone ya Fizi, Sahanji, Kauzi Biega na Kasika.
Louis Masengesho i Kalehe