Lt.Col Giyome Ubuyobozi bwe muri FDLR buracyakemangwa kuba yasimbura Col.Ruhinda
Inkuru mbi itazibagirana mu matwi y’abarwanyi ba FDLR ni urupfu rwa Col.Ruvugayimikore Protegene, umurwanyi kabuhariwe muri FDLR wasizemo umwuka taliki ya 03 ukuboza 2023, na n’ubu umurambo ukaba warahambanye imibavu ituma atabora kuko umuryango we ufite iciyezere, ko azashyingurwa mu Rwanda.
Amakuru avuga ko Col Ruhinda yapfuye saa munani z’ijoro ryakeye kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, mu bitaro by’i Goma, nyuma yuko yakomerekejwe cyane nibi bisasu bya gerinade byamuturikanye mu buriri bwe yagiyemo avuye gutanga murali aho FDLR zikambitse hirya no hino.
Ubusanzwe Lt.Col Rurakabije P Celestin uzwi ku mazina ya Simba Guillaume Ngabo niwe wari wungirije Col.Ruhinda, ariko hagumye kubamo urunturuntu aho Gen.Omega Komanda mukuru wa FDLR/FOCA ndetse na Gen.Maj Busogo bifuje ko Col.Kubwayo Gustave uzwi nka Silikove ari we wayobora CRAP.
Abahoze bayoborwa na Col.Ruhinda bo bavuga ko aho kuyoborwa na Col.Silikov basezera muri FDLR bakigira i Mutobo,aha rero ku bwa Lt.Gen Byiringiro Victor uzwi ku yandi mazina ya Gen.Rumuri yavuzeko adashaka icyatuma CRAP izamwo amacakubiri,aha rero kubwe akifuza ko Lt.Col Rurakabije Pierre Celestin Giyome ariwe wasimbura Nyakwigendera Col.Ruhinda.
Urupfu rwa Col.Ruhinda rwagize ingaruka ndetse rutera n’umwiryane kubagize umutwe wa FDLR ,aho benshi bahamije ko Gen.Maj Ntawunguka Pacifique Omega afite uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Nyakwigendera,aya makuru kandi ashimangirwa n’umugore wa Nyakwigendera Col.Ruhinda mu kiganiro yagiranye n’isoko ya Rwandatribune iri ahitwa mu Rusayo.
Mwizerwa Ally