Impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda ho muri Republika ya Kidemokarasi ya Congo zirasaba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR kumvikana z’ubuyobozi bw’igihugu cyabo zigataha kuko zivuga ko zugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’uko zimaze amezi arenga abiri zidahabwa ibirwa.
Izi mpunzi zivuga ko zari zisanzwe zihabwa ibiribwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM ariko ngo hashize amezi arenga abiri zitabihabwa.Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru avuga ko ibiganiro by’izi mpunzi byiganjemo kubazanya igihe PAM izazanira ibiribwa cyangwa amafaranga azifasha kubihaha.
Umwe mu mpunzi baganiriye yagize ati:”Ni ukuri ikibazo cy’inzara hano mu nkambi ya Lusenda kiraduhangayikishe rwose,urebye igihe gishize ntabyo kurya duhabwa biteye agahinda,ntituramenya niba HCR yaba yaradutereranye cyangwa ikitwibuka,nk’ubu duheruka gufata ibyo kurya ku itariki 12 z’ukwezi kwa kane.abana baturwariyeho bwaki,abagore turiguterwa inda z’indaro kubera inzara.Turasaba ko HCR yatwibuka.”
Mugenzi we na we ati:” Ikibazo cy’inzara mu nkambi ya Lusenda cyanze gukemuka hahandi ubona umwana yarabye mu muhanda kubera inzara,barimo kutwica duhagaze.Twahunze abashakaga kutwicisha imbunda n’ibyuma mu gihugu cyacu none ahubwo HCR nayo irikutwicisha inzara.niba itabishoboye,niyumvikane n’u Burundi baducyure kuko abana baradupanye.”
Gutinda guhabwa ibiribwa na PAM ngo byatewe n’uko igiye guhindura gahunda yarisanzwe aho guhabwa ibiribwa, impunzi zikohererezwa amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku muyoboro wa MPesa.
Nyinshi muri izi mpunzi ngo zamaze kugurisha ibikoresho byazo by’agaciro,ubu zikaba zirirwa zisabiriza mu baturage babanyekongo baturiye iyo nkambi ya Lusenda.
Ababyeyi bafite abana nabo bari kubashora mu mirimo inyuranye yiganjemo iyo gukora akazi ko mu rugo mu miryango yishoboye ituriye hafi y’inkambi kugira ngo babone aho bikinga inzara.
Umwe mu babyeyi w’impunzi yagize ati:”Ni uguhaye ibase y’ubufu umuha umwana wawe akajya kumukorera imirimo yo murugo kugira ngo nawe ubone icyo abandi bana bararira.”
Emmanuel Ntirampeba ni umuyobozi w’impunzi zo mu nkambi ya Lusenda.Avuga bamaze iminsi bashyikirije PAM na HCR iki kibazo cyo kubura ibiribwa ariko ko iyi miryango izahabwa amafaranga yo kugura ibiribwa nyuma yo guhabwa telefone zizajya zibafasha kuyakira binyuze ku muyoboro wa MPesa.
Ntirampeba avuga ko iyi miryango yabirengangije cyane kuko banayigejejeho icyibazo cyo kuba ntaho guhinga bafite haba hari kubafasha muri ibi bihe batariguhabwa ibibwa babasubiza ko nta cyakorwa batarahabwa telefoni zizabafasha kwakiriraho amafaranga asimbura ibiribwa bahabwaga.
MWIZERWA Ally