Imihanda ihuza Teritwari ya Uvila na Fizi irafunze nyuma y’urupfu rw’Umwami w’Ababembe
Kuwa gatandatu taliki ya 22 Kamena 2024 nibwo Umwami w’ababembe witwa Simbi Charles yishwe n’umusilikare wa FARDC ibi bikaba byarabereye mu gace Gurupoma ya Babungwe muri Segiteri ya Tanganyika,mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Amasoko ya Rwandatribune avuga ko intandaro y’urupfu rwa Nyakwigendera n’umusulikare wa FARDC waje avuye kuri bariyeri y’ahitwa Mboko asanga Komanda we yitonganya k’ubwumujinya yari afite w’amafaranga bari bambuye abaturage ariko Komanda we akaza kuyarya wenyine ntiyaha abasilikare bato.
Ubwo uyu musilikare wari warakaye yazaga guhiga Komanda we ngo amurase yamusanze ari kumwe na Mwami w’Ababembe ndetse n’Umwamikazi bose arabarasa akaba yarabicanye na Komanda.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Lt.Ilunga yabwiye Rwandatribune ko ingabo za FARDC zatangiye iperereza kugirango ababikoze bashyikirizwe inkiko,Guverineri wa Kivu y’amajyepfo yihanganishije ababuze ababo muri ubwo bwicanyi,twababwirako Mwami Simbi yicanywe na Komanda wa Rejima ya FARDC ikorera muri Fizi,ukuriye Abinjira n’abasohoka ku Kiyaga cya Tanganyika ndetse n’abasilikare bari hafi aho.
Nyuma y’urupfu rwa Mwami Simbi,abaturage biraye mu mihanda batwika amapine ndetse bashyira amabuye mu mihanda ku buryo byateye ubwoba abatuye mu bice bya Tanganyika na Uvila,kuri uyu wa mbere Guverineri wa Kivu y’amajyepfo Bwana Jean Jeacques Pulusi yatanze itegeko ku gisilikare cya FARDC guta muri yombi abafite uruhare muri ubu bwicanyi.
Ababembe n’abakongomani babarizwa mu burasirazuba bwa Congo,imidugudu yabo iherereye muri Teritwari ya Fizi,muri Gurupoma ya Tanganyika,bahana imbibe n’uduce twa Kalemi,ndetse n’Intara ya Katanga ibarura ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2015 buvuga ko Ababembe bo mu gace ka Tanganyika bagera ku bihumbi 252.000.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com