Ingabo za Uganda UPDF zahawe uburenganzira bwo kujya muri Congo na Perezida Félix Etienne Tshisekedi bwo kujya guhashya imitwe yitwaje intwaro
Ni amakuru ibihugu byombi bitigeze bitangaza ariko yasizwe hanze n’umukozi wa UN wagiranye ikiganiro na Radio RFI y’Abafaransa dukesha iyi nkuru, ikaba yavuze ko yirinze kuvuga amazina y’uwo mukozi ku bw’umutekano we.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Hon.Bertin Mubonzi nawe yemereye itangazamakuru ko yamenye icyo cyemezo cy’umukuru w’igihugu ariko kizabanza guca mu nteko shinga amategeko ikabyemeza.
Umutwe wa ADF umaze iminsi uteza umutekano muke mu mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo ukaba usanzwe ufite ibirindiro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho umaze igihe wica abaturage bo mu gace ka Beni na Ituri.
Nubwo bimeze bityo ariko itangazamakuru ryo muri ako gace ryakunze gutunga agatoki undi mutwe na wo umaze igihe kinini wica abaturage mu gace ka Jugu witwa CODECO ko waba uterwa inkunga na Uganda binyuze ku muhungu wa Perezida Museveni Gen.Muhoozi Kainerugaba, hakiyongeraho Umutwe wa M23 umaze iminsi nawo uri guhungabanya umutekano mu bice bya Bunagana.
Mwizerwa Ally
M7 abonye uko atabara RNC na FDLR