Amakuru aturuka muru Ituli ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aravuga ingabo za Sudan y’epfo zavogereye umupaka uhuza Leta ya Congo na Sudani y’epfoL’armée ,ibi bikaba byarabaye kuwa 06 Kamena muri Lokarite Liku, Gurupoma Rumu Shefferi ya Kaka Territoire ya Aru, muri Km 300 werekeza mu majyaruguru ya Bunia mu Ntara ya Ituri.
Le rapporteur de la société civile de la place, Bwana Nicolas Idroru Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri ako gace yavuganye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Kiwanja kuri telephone yemeza ayo makuru.
Yagize ati:ni koko ingabo za Sudani y’epfo zatwinjiriye k’ubutaka zirarasa zirasahura kugeza ubu abaturage ba Aluwa bahungiye mu ma Lokarite adukikije .
« turasaba ubuyobozi bwite bwa Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’Intara ya Ituli kongera ingabo nyinshi muri Aluwa cyane cyane ariko muri Sheferi ya Kakwa dore ko izi ngabo za Sudani ariho zikunda guhingukira zije gukora ubusahuzi.
Aya makuru ntawe urayemeza cyangwa ayahakane ku ruhande rw’inzego z’ubuyobozi bwa Sudani y’amajyaruguru,twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa agace k’Intara ya Ituli kazonzwe n’imirwano ihamaze insi kuva mu mwaka wa 2017,hahora imirwano ihanganishije ingabo za Rd Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai CODECO na ADF NALU y’inyeshyamba z’abagande cyane mu bice bya Djugu na Mahagi.
Mwizerwa Ally
(Diazepam)