Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yatumiwe ku mugaragaro kuzitabira umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi.
Uyu muhango uzabera kuri stade y’abahowe Imana i Kinshasa ku wa gatandatu 20 Mutarama 2024.
Nk’uko byatangajwe na Serge Tshibangu, umugenzuzi w’imyiteguro y’iki gikorwa, Joseph Kabila yakiriye ubutumire bubiri, nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu ndetse akaba n’umwe mu bagize sena.
Umwe mu bagize guverinoma ya Felix Tshisekedi asobanura ko ubu butumire bushimangira kubahiriza protocole ya diplomasi n’inzego, no kumenya uruhare rw’uwahoze ari perezida mu buzima bwa politiki bwa Congo.
Twabibutsa ko Front Commun pour le Congo (FCC), ihuriro rya politiki riyobowe na Joseph Kabila, ryahisemo kutitabira gahunda y’amatora kandi rifata umwanya ukomeye ku butegetsi buriho. Kubera iyo mpamvu, FCC izabura mu butegetsi bwa congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Mu muhango wo kurahiza Félix Tshisekedi hateganyijwe ko nabakuru b’ibihugu 18 ndetse n’abahoze ari ba perezida 4 bazawitabira.
Intumwa zimwe z’ibihugu zizitabira uyu muhango zimaze kugera mu murwa mukuru wa Congo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com