Kuva mu byumweru bishize,umubare w’amagana y’ibihumbi by’abitandukanya n’inyeshyamba zirwanira mu mashyamba ya Congo by’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo ukomeje kwiyongera mu gihe ibigo bibakira bivuga ko ubushobozi bwo kubitaho ari buke.
Bakimara kwishyikiriza ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bitandukanyije n’inyeshyamba gifite amashami mu duce tunyuranye,abahoze ari inyeshyamba batangira kwitabwaho.
Bahabwa icumbi,ibyo kurya,imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku byibanze kugeza igihe bazasubizwa mu buzima busanzwe,bamwe bagacyurwa mu bihugu byabo ku banyamahanga ‘niba babyifuza’abandi bagafashwa kuba abasivili cyangwa kujya mu gisirikare cya FARDC.
Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo Theo Ngwabije avuga ko kwita kuri aba bahoze ari abarwanyi bihenze bityo agasaba ubufasha.
Aganira n’umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe operasiyo muri Congo David Gressly kuri uyu wa 30 Gicurasi 2020,Ngwabije yasabye umuryango w’abibumbye gufasha kurushaho ibikorwa bigamije kugarura umutekano muri Congo hibandwa ku mibereho myiza y’abitandukanyije n’inyeshyamba.
Ati: “Turasaba ubufasha bwisumbuyeho mu bikorwa byo kwambura intwaro inyeshyamba,by’umwihariko muri gahunda yo kwita ku buzima bwabo mu gihe bamaze kwemera gushyira intwaro hasi bategereje kujya mu buzima busanzwe.birahenze ugereranyije n’umubare uboneka muri iyi minsi.”
ONU isabwa ubufasha nayo iherutse gutangaza ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’inyeshyamba muri iki gihugu kubera ibikorwa byazo bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ibiro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ukwiyongera kw’ihohoterwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorerwa ikiremwa muntu mu turere twa Djugu na Mahagi ho muri Ituri.
Mu itangazo ibi biro byasohoye ku wa 27 Gicurasi 2020,bivuga ko byibuze abantu 296 bishwe,151 bagakomeretswa naho 38 barimo abagore n’abana bafatwa ku ngufu n’inyeshyamba mu gihe cy’amezi atandatu.
Iri barura ryakozwe kuva mu kwezi kwa cumi 2019 kugeza mu kwezi kwa kane 2020 rigaragaza ko ibikorwa by’inyeshyamba ziganjemo iza FDLR,RUD Urunana,Mai Mai n’izindi bikomeje kwiyongera mu ntara ya Ituri iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Repubulika ya Kidemokarasi ya Congo.
UMUKOBWA Aisha