Umutwe w’inyeshyamba ziyita ko zirwanira abahutu b’abanyekongo CMC(Coalition des mouvements pour le changement du Congo (CMC), watangaje ku mugaragaro ko ufite ibirindiro byawo muri Kivu y’amajyaruguru,Terirwari ya Rucuro.
Ibi bikaba byemezwa kandi n’ubuyobozi bwa Sosiyeti sivile muri aka gace ka Kiwanja,hakaba hasize ibyumweru bitatu izo nyeshyamba kugaragara muri ako gace,ibirindiro byazo biri muri Km3 uvuye mu mujyi wa Kiwanja abo barwanyi bakaba barasizeho uburyo bwo kwaka abaturage imisoro no kurara amarondo.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri iGoma yagiranye na Perezida w’impuzamashyirahamwe mu aharanira imiyoborere myiza muri Teritwari ya Rucuro yagize ati:ivuka ry’uyu mutwe n’ibindi byago biza byiyongera by’umutekano muke .
Igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kibarizwamo imitwe 187,imyinshi ikaba ariya aba mai mai ,hakabarizwamo kandi imitwe 5 y’abanyarwanda bahunze muri 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,50% by’iyi mitwe ikaba yiganje muri Kivu y’amajyaruguru .
Mwizerwa Ally