Umutwe wa FDLR watangiye guhindura ibirindiro byayo kugirango iyobye uburari,aho irikwavanga na Mai mai Nyatura irwanya Leta ya Congo,ibindi birindiro ikaba irikubyimurira mu bice bya walikare,kubwo gutinya ibitero bya FARDC n’iperereza k’urupfu rw’Ambasaderi w’ubutaliyani.
Mu minsi isize nibwo Inyeshyamba za FDLR itsinda rya Kompanyi Sasheri riyobowe na Lt.Ndayizeye Yvon ryateze igico Ambasaderi w’ubutaliyani muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Lucas n’abo bari kumwe.
Leta ya Congo ntiyariye iminwa kuri icyo kibazo ibinyujije kuri Minisitiri w’umutekano mu gihugu yahise isohora itangazo ryemeza ko ari umutwe wa FDLR wakoze ayo mabara,ndetse abaturage babyiboneye n’amaso bahamya ko itsinda ryabo barwanyi ribarizwa muri Batayo CRAP ikuriwe na Col.Ruhinda Ruvugayimikore.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iTongo ivuga ko kuva ejo ku cyumweru hatanzwe amabwiriza muri FDLR yo kwimura ibirindiro byose biri hafi n’imijyi ndetse n’udusanteri tw’ubucuruzi,bakajya mu makambi mashya,ni muri urwo rwego inkambi yabagamo Perezida wa FDLR yari ahitwa Kazaroho igiye kwimurirwa iPinga muri walikare abandi banyapolitiki bakajyanwa iLusamambo,naho ibirindiro bikuru bya Gen.Ntawunguka Omega bikimurirwa ahitwa Kirama,akava muri Pariki ya Virunga.
Ibi byose biri gukorwa kugirango Amatsinda y’iperereza k’urupfu rwa Ambasaderi Lucas azabure ikirari cy’amakuru ku rupfu rwa Nyakwigendera,bamwe mu barwanyi ba FDLR bafite ubwoba ko mu gihe baba basubiye iWalikare bakongera gusakirana n’[abarwanyi bo mu bwoko bw’Abandandi bitwa Mai ma Candayira,babakubise inshuro bakabirukana muri Walikare na Lubero aho FDLR yatakaje abasilikare bagera kuri 600 bagiye bicwa urwagashinyaguro.
Shamukiga Kambale