Abapolisi batatu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamijwe ibyaha bitandukanye birimo uwahamijwe kwicwa imfungwa, ikatirwa igihano cy’urupfu.
Uwakatiwe igihano cy’urupfu, ni uwitwa Mangala Timo wagihawe nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica imfungwa yari iri kuvanwa ku Rukiriko Rukuru rwa Kenge ijyanywe kuri Gereza.
Uyu mupolisi kandi yaciwe amafaranga anagana na miliyoni ebyiri z’amanyekongo nk’indishyi zo kwica uwo muturage.
Iki gihano cyatanzwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwari rwimukiye mu bice bya Kikwit, Kwilu na Kwango rwaburanishije izi manza kuva tariki 19 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2022.
Nanone undi mupolisi witwa Tambwe Kinganga, we yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka ibiri, akatirwa gufungwa imyaka 20.
Undi mupolisi witwa Mungongo Likuta, yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11, akatirwa gufungwa imyaka 20.
RWANDATRIBUNE.COM