Ihuriro ry’imiryango y’abarimu bo mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko bagiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi kugaragaza agahinda kabo ko kuba bamaze igihe kinini badahabwa uduhimbazamusyi.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri huriri rizwi nka
baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi none bahisemo SYNEEPP ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022.
Iri tangazo rivuga ko uyu munsi nta masomo ahari ahubwo ko bagiye kwigaba bakajya ku cyacaro cya Minisiteri y’Uburezi.
Ngo ntakindi kibajyanye uretse kugaragaza akababaro ko kuba bamaze amezi akabakaba atanu badagabwa usuhimbazamusyi twabo kuko kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2022 batazi uko agahimbazamusyi kamera.
Bavuga ko iki cyemezo cyo guhagarika akazi kizageza igihe cyose bazaba bahawe amafaranga yabo, ngo bitaba ibyo abanyeshuri barakomeza kubura uko biga.
Aba barimu bashinja umwe mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa ari we Minisitiri w’Imari kubarangarana akabimisha amafaranga yabo.
RWANDATRIBUNE.COM