Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bazira uko baremwe. Hagaragaye andi mashusho y’umwe muri bo ari guhondagurwa inkoni.
Ni amashusho y’uyu Munyekongo, wakubitwaga n’inyeshyamba zambaye gisivile ndetse bikekwa ko harimo n’abo mu nzego z’umutekano muri Congo.
Muri aya mashusho, ababa bari gukubita uyu muturage, hagaragaramo ufite imbunda ariko na we akaba afite ikibando ari gukubita uyu Munyekongo.
Umuryango utari uwa Leta urwanya akarengane wa Voice of Kivu, wagaragaje aya mashushi, wagize ati “Uku ni ko bifuje ko azamara umwaka mushya ameze. Icyaha yazize ni uko ari Umunyekong w’Umututsi. Niba wumva amarira ye, ndakwinginze mfasha kurwanira uburenganzira bwe.”
This is how they wanted him to spend the new year.
His only crime: Being Congolese Tutsi. If you are indifferent to his Cry, don't judge me for fighting for his rights. @SecBlinken @UEenRDC @AmbaFranceRDC @EmmanuelMacron @POTUS @WilliamsRuto @4thPresidentKE @jumuiya pic.twitter.com/P8fDeXRtut
— Voice of Kivu (@VoiceOfKivu) January 1, 2023
Iki gikorwa kandi kije kiyongera ku bindi bimaze iminsi bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo n’abaherutse kwicwa nk’umuganda wishwe witeguraga gukora ubukwe muri uyu mwaka dutangiye.
Umutwe wa M23 ukomeje kurwana na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, ukomeje kwamagana iri totezwa rikorerwa Abatutsi bo muri Congo, ndetse ugasaba ko bihagarara.
RWANDATRIBUNE.COM
Biteye agahinda