Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kugirirwa nabi n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) aho ubu hahishuwe ko iki gisirikare cyashinze bariyeri zo gukumira aba baturage.
FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bamaze iminsi batoteza Abatutsi.
Umutwe wa M23 watangaje ko noneho ubu FARDC yashinze za bariyeri mu bice bitandukanye kugira ngo ikomeze guhohotera Abatutsi.
M23 yagize iti “Turatangaza ko FARDC yashize bariyeri mu gace ka Kagusa, Kabati muri Masisi na Mubambiro aho Umututsi wose uhanyuze agirirwa nabi bamwe bakaburirwa irengero byumwihariko urubyiruko rushinjwa gukorana na M23.”
Uyu mutwe wa M23 kandi wakunze gutabaza amahanga kugira icyo ukora kuri iri totezwa riri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko b’Abatutsi.
Mu minsi ishize benshi mu bo mu bwoko b’Abatutsi bagiye bicwa urw’agashinyaguro, bamwe bakicwa batemwe imitwe abandi bagatwikwa ari bazima.
RWANDATRIBUNE.COM