Hari amakuru y’ibihuha yatangiye guhwihwiswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko umutwe wa M23 utavuye mu gace ka Kibumba, mu gihe uherutse kugashyikiriza ingabo za EAC ku mugaragaro.
Aya makuru yatanzwe na bamwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023.
Aba batangabuhamya bavuga ko M23 iri hafi y’ibice ivuga ko yarekuye muri Gurupoma za Kibumba na Buhumba.
Aba batanze ubuhamya basanzwe batuye muri Teritwari ya Nyiragongo, bavuga ko abarwanyi ba M23 bakambitse mu gace k’icyaro ka Kiroje, mu biraho bya Pariki y’Igihugu ya Virunga ndetse no ku gasozi ka Hewu.
Abo batanze ubuhamya bavuga ko umutwe wa M23 wanashyizeho umuyobozi mushya muri za Gurupoma za Kibumba na Buhumba.
Umutwe wa M23 kandi uherutse gushyira hanze itangazo rivuga ko ibi bikomeje guhwihwiswa ari ibinyoma kuko wavuye muri Kibumba ndetse ko aka gace yagashyikirije ingabo zigize itsinda rya EACRF.
Ibi bihuha bikwirakwijwe nyuma yuko uyu mutwe unarekuye ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, washyikirije EACRF mu cyumweru gishize.
Gusa uyu mutwe wagiye uvuga ko nubwo uri kurekura ibi bice ariko koi gibe cyose wakongera kugabwaho ibitero ntacyawubuza kugaruka kwirwanaho no gucunga umutekano w’abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM