Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yinjije muri Guverinoma ye Abanyapolitiki bakomeye barimo abakoranye na Joseph Kabila, hatangiye kwibazwa byinshi, ariko ubu bimwe biri kugenda bisobanuka.
Mu kwezi gushize, ni bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangajwe Guverinoma nshya, yajemo Vital Kamerhe na Jean Pierre Bemba.
Bamwe bahise bemeza ko aba bagabo baje gufasha Tshisekedi kuzakomeza umugambi wo kujijisha kugira ngo azagume ku butegetsi.
Ndetse ubu hari ibiganiro byatangiye kubigaragaza kuko Vital Kamerhe yagenewe kuganira n’ishyaka rya FCC rya Kabila.
Ibi bigaragaza ko ibiganiro hagati y’ishyaka rya Tshisekedi na Kabila bishobora gutangira mu minsi ya vuba.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri.
Yategetse Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisititi w’ubukungu, Vital Kamarhe gutegura inama hamwe n’abanyamuryango ba FCC ya Kabila.
Izi nama zitandukanye nizirangira, hazategurwa inama hagati ya Felix Tshisekedi na Joseph Kabila hagamijwe gutandukanya ingingo zigamije gutuma impande zombi zitagongana.
RWANDATRIBUNE.COM