Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntihabura kugaragara ibikorwa by’urugomo bikoranwa ubugome ndengakamere, yaba ubukorwa n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu, yaba ubukorwa n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ubukorwa n’abaturage. Abaturage b’i Butembo batwitse umusore witwa Kambale Masunzu.
Uyu musore witwa Kambale Masunzu Gustave yatwitswe ari muzima n’abaturage bo mu mujyi wa Butembo, wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abatuye mu gace ka Kyaghala aho yafatiwe, bamukoreye ibi bya mfura mbi bamushinjag ubujura. Umurambo wabonetse bukeye bwaho.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba koko yari igisambo cyangwa niba yaratwitswe nabi n’abantu batamenyekanye, aho Iperereza rigikomeje.
Iki gikorwa cy’ubutabera bwiswe ubwa rusange, kigaragaza ko umutekano mucye n’urugomo bikomeje kuba agatereranzamba mu duce dutandukanye muri RDCongo.
Hari abaturage bishobora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’urugomo, kuko mu bice bimwe muri iki Gihugu, nta nzego z’umutekano zihari, ndetse n’aho ziri zikaba ari nka baringa kuko ntacyo zikora ahubwo bamwe mu bazigize bakaba bajya banashyigikira ibikorwa nk’ibi.
Imiryango itari iya Leta yongeye guhaguruka, isaba ko ibikorwa nk’ibi bihagarara, kandi Leta ikagira icyo ikora mu maguru mashya, kuko ibintu bikomeza kurushaho kuba bibi.
RWANDATRIBUNE.COM