Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya lycée Mwanga riherereye mu Mujyi wa Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itera igikuba mu banyeshuri, bamwe banakomeretse.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri shuri kuri iki uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, yatumye abanyeshuri babarirwa muri 30 bakomereka ubwo birukankaga bakiza amagara kubera ubukana bw’iyi nkongi.
Iyi nkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye igice kinini cy’iri lycée Mwanga.
Amashusho yagiye hanze yerekana abanyeshuri basimbuka hejuru y’ishuri berekeza hasi, bari gukiza amagara yabo ngo badashya, ariko benshi muri bo baravunitse, ndetse n’abarimu bamwe bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Mwangeji i Kolwezi no mu zindi nzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.
Mu gihe hagitegerejwe andi makuru arambuye byumwihariko ku nkomoko y’iyi nkongi y’umuriro, inzego z’ubutabazi zatabaye kugira ngo umuriro udakwirakwira mu bindi bice by’iyi nyubako y’ishuri.
RWANDATRIBUNE.COM