Abaturage bo mu gace ka Kilolirwe no mu duce tuhakikije, higeze kubera imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, bamaze amezi atatu batabasha guhamagara kuri telefone kuko nta huzanzira (Network) rihari, kuko ibikoresho byaryo byangijwe n’intambara.
Imirwano yahanganishije umutwe wa M23 NA FARDC ifatanyije n’abambari bayo, yabereye muri aka gace ka Kilorirwe mu ntangiro z’uyu mwaka, ahabereye imirwano ikomeye. Kuva tariki 28 Mutarama 2023, kugeza ubu, imiyoboro ya network ntikora.
Patrick Nsengeye utuye muri aka gace, yagize ati “Ntabwo tukibasha kuvugana binyuze kuri terefone igendanwa. Twagizweho ingarukan’intambara iheruka kuba hagati ya FARDC na M23 mu bice byinshi bya Bashali Kahembe.”
Undi mutura yavuze ko mbere bakoreshaga ihuzanzira rya Orange na AIRTEL. Ati “Ariko kugeza ubu ntidushobora kuvugana hagati yacu mu midugudu ya Kausa, Kilolirwe, Nyamitaba, Muheto, Kanzenze, Nyakariba, Busihe, Rujebeshe.”
Basaba ko ubayobozi bw’ibigo by’itumanaho byakohereza amakipe y’abakozi muri aka gace kugira ngo babikurikirane, bakemure ibibazo bihari.
Undi ati “Turababaye cyane hano. Niba hari uburyo, nibadutabare kugira ngo twongere tuvugane n’abacu.”
Imiryango myinshi n’ubucuruzi birahatanira gusubukura ibikorwa byayo mu itsinda rya Bashali Kahembe nyuma y’umutekano muke uri mu karere.
RWANDATRIBUNE.COM