Nyuma y’uko agace ka Kilehe muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kibasiwe n’ibiza by’imyuzure byahitanye abarenga 400, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa zidasanzwe muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibi bibaye nyuma y’uko hategetswe ko haba icyunamo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023.
Ni umunsi wo guha icyubahiro abantu barenga 400 bahitanywe n’ibiza by’imyuzure byatewe n’imvura idasanzwe yaguye tariki 04 Gicurasi 2023 i Bushumba na Nyamikubi mu gaceKalehe.
Kuri iyi nshuro Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi, yohereje intumwa zikomeye zigizwe n’abagize Guverinoma nkuru ndetse n’Abadepite b’igihugu kugira ngo zihanganishe imiryango yabuze ababo kandi zikabaha ibiryo ndetse n’ubufasha butari ibiribwa.
Izo ntumwa zikigera mu mujyi wa Bukavu, zakiriwe na Guverineri w’Intara Théo Ngwabidje Kasi, ubundi bahita bamanuka i Kalehe ku wa mbere, 8 Gicurasi 2023.
Izi ntumwa ziyobowe na Visi-Perezida wa kabiri w’Inteko ishinga amategeko, Nyakubahwa Vital Muhini, mu izina rya Perezida wa Repubulika, yagejeje ku baturage ubutumwa bwa Perezida, ko abahumuriza
Nyuma y’aya makuba, abanyu benshi barimo abanyapolitiki n’imiryango itegamiye kuri leta, basabye ko leta yatabara.
Muri bo, barimo Moise Katumbi, wasabye “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutabara byihutirwa, ariko no ku bandi bantu bifuza ko abaturage babangamiwe.”
RWANDATRIBUNE.COM