Mu gusubiza abari kwigaragambya mu mugi wa Goma bamagana MONUSCO, Proffesseur Filipe Kaganda wigisha muri Kaminuza, yavuze ko abaturage ba DRCongo badakwiye gushyira igitutu kuri MONUSCO bayisaba amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo ko ahubwo icyo gitutu bagakwiye kugishyira kuri Leta yabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, mu mugi wa Goma, Profeseur Filipe Kaganda Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuyobozi wa Centre ishinzwe ubushakashatsi n’inyigo ku bibazo by’Amakimbirane n’umutekano mucye mu karere k’Ibiyaga Bigari (CRECOPAX-GL), yavuze ko MONUSCO itaje muri icyo Gihugu kugira ngo isimbure Leta ya DRCongo ahubwo ko yaje nk’umufatanyabikorwa wayo.
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo cyagakwiye kubazwa mbere na mbere Leta y’icyo gihugu aho kwibasira abafatanyabikorwa bayo ari bo MONUSCO.
Yagize ati “Benshi ntibasobanukirwa neza ijambo n’inshingano za MONUSCO. Yego muri izo nshingano harimo kubungabunga amahoro n’umutekano ariko nanone ntabwo MONUSCO yaje gusimbura leta ya DRCongo. Izi ni ingabo ziba zije gutera mu bitugu ingabo za Leta nk’umufatanyabikorwa wayo. Inshingano nyamukuru zo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu ziri mu maboko ya Leta ya DRCongo. Ni yo abaturage bagakwiye kotsa igitutu ntabwo ari MONUSCO.”
Professeur Filipe Kaganda akomeza avuga ko ibikorwa biteye agahinda ndetse byuzuye urugomo byakorewe MONUSCO ku munsi w’ejo bigaragaza kutuzuzanya hagati y’abaturage ba DRCongo n’ubutegetsi bwabo ndese ko hagakwiye gufatira ibihano abantu cyangwa abanyapolitiki bategura ibi bikorwa by’urugomo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM