Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe wari uyoboye intumwa za Guverinoma mu butumwa bwo mu Bihugu bya Afurika y’iburengerazuba, yagarutse mu Gihugu yizeza ko azanye ibanga ry’ubukire kuko azanye igisubizo cyo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bw’Ibigori.
Izi ntumwa zavuye mu butumwa, zahitiye mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, zigizwe n’abanyamuryango benshi ba guverinoma bagiye gushaka uburyo bwo kuzamura urwego rw’ibikomoka ku buhinzi muri Haut-Katanga cyane cyane ifu y’ibigori, ibiryo by’ibanze by’abatuye iyi ntara.
Vital Kamerhe, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubukungu, yavuze ko yagiye gushaka igisubizo gikemura ibibazo kugira ngo ifu y’ibigori n’ifumbire mu karere ka Katanga, biboneke.
Icyakora, Vital Kamerhe azi neza ko hakenewe igisubizo kirambye kugira ngo aka karere kabashe gukomeza kwizera imibereho myiza.
Ati “Twizera ko ubudasa mu musaruro cyangwa gutandukanya umusaruro ari ibanga ryo gukemura ikibazo atari Katanga gusa ahubwo no ku gihugu cyose. Zambiya ntabwo ifite ubutaka burenze Katanga, ariko ni paradox ko tujya gushaka ifu muri Zambiya bityo twize ku mpamvu zituma abahinzi ba Katanga badatanga umusaruro ukenewe. Ntabwo bafite imyizerere mibi, twibwira ko ku ruhande rwa Leta dufite imbaraga zo gukora.”
Yavuze kandi ko ubutumwa bw’ingenzi bugumye i Katanga aho izo ntumwa zizaganira “Abanya-Katanga, Abanyekongo kugira ngo bakemure ibibazo byacu bya Kongo.”
RWANDATRIBUNE.COM