Umutwe wa PARECO wagize Gen.Kigingi Kutala Shefu wa Etat Major wawo,aho yungirijwe na Gen.BGD Bilikoliko Kaselo
Ni mu itangazo ryasohotse none kuwa 26 Werurwe 2023 Rwandatribune yaboneye kopi,rikaba ryasizweho umukono na Perezida wa PARECO /FF Sendugu Museveni.
Muri iri tangazo avuga ko yazamuye mu ntera Gen.Major Kigingi Kutala akurwa kw’ipeti rya Koloneli agirwa Gen.Maj ndetse ahabwa kuyobora umutwe w’abarwanyi ba PARECO nka Chef d’etat Major,mu gihe Lt.Col Bilikoliko Kaselo yagizwe Gen.Bgd agirwa Umuyobozi w’ingabo wungirije.
Muri iri tangazo kandi uyu mutwe uvuga ko Matata Mpumuje Seremani yahawe ipeti rya Gen.BGD agirwa Umuyobozi w’ibikorwa bya gisilikare muri uyu mutwe .
Umutwe wa PARECO/FF washinze na Sendugu Museveni wigeze kuba umurwanyi muri M23,ukaba uterwa inkunga na bamwe mu badepite bo muri Kivu y’amajyepfo harimo Hon.Sebishimbo,uyu mutwe ukaba wari warigeze gusenyuka ahaganya muri 2015,ariko muri iki gihe ukaba wongeye kubyutsa umutwe ubwo M23 yari yubuye intambara.
Umwe mu baturage batuye muri Masisi ahitwa Kazinga utashatse ko amazina ye atangazwa ,avuga ko uwahaye Kigingi ipeti rya Jenerari akamuha kuyobora ziriya nyeshyamba,biri buze kongera gukuza urugomo mu gace ka Masisi cyane ko uyu Kigingi atigeze kuba umusilikare ahubwo yabaga mu gace k’amabandi kayogoje ako karere.
S
SENDUGU MUSEVENI PEREZIDA WA PARECO/FF
Umusesenguzi mu bya politiki avuga ko Leta ya Congo yateye umugongo ikibazo cy’imitwe yitwaje ikomeje kuvuga muri Kivu y’amajyepfo n’iya amajyaruguru,cyane ko muri iki gihe iyi mitwe iriguhabwa imbunda n’amasasu na Leta ,aha bikaba bizagorana kongera kuvana imbunda muri abo baturage.
Mwizerwa Ally