Umutwe wa RUD URUNANA ukorera mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo urashinjwa kwica abaturage babiri muro Likarite ya Kinyandoni ,Gurupoma Bukoma.muri Zone ya Rutshuru.
Byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020.
Abishwe ni urubyiruko rwahitanywe n’amasasu n’abarwanyi ba FDLR babarasheho ubwo urwo rubyiruko rwari mu bikorwa byo kwicungira umutekano nkuko sosiyete sivile muri yo muri Kivu y’Amajyaruguru yabitangaje.
Mu kiganiro Umunyamakuru wa Rwandatribune.com amaze kugirana n’Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’amajyaruguru Major Ndjike Kaiko yemeje aya makuru avuga ko abarwanyi ba RUD URUNANA baje baturutse ahitwa Kabindi bageraga ku munane aribo barashe abo banyerondo,avuga ko ingabo zabo ziri gushakisha izo nkozi z’ikibi.
Kubera uburakari bw’uko abana babo bishwe bari mu kazi kakabaye gakorwa n’inzego z’umutekano zidaharai, abaturage bo mu gace ka Kinyandoni bari barakaye kuri uyu wa Gatandatu ndetse basenya ibiro by’ubuyobozi bwa Gurupoma ya Bukoma aho ubwo bwicanyi bwabereye,barashinja umuyobozi wabo gukingira ikibaba abarwanyi ba RUD URUNANA.
RUD URUNANA imaze igihe ikorera muri Rutshuru. Ishinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubujura n’ibindi bibangamiye umutekano w’abaturage,uyu mutwe ukaba waravutse ahagana mu mwaka wa 2003 ushingwa na Gen.Musare Ndibabaje waje kwicirwa ahitwa I Mashuta ni muri Teritwari ya Walkare,nyuma aza gusimburwa na Gen.Afurika Jean Michel wishwe n’igitero yagabweho na Hibou Special Force mu mpera z’umwaka wa 2019.
Mwizerwa Ally