Ubuyobozi bwo muri teritwari ya Lupatapata ho mu ntara ya Kasaï-Oriental bwatangaje ko udufuko 27 tw’ifu y’ubunyobwa twari tugenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi twibwe.
Umuyobozi w’iyi Teritwari Bwana Crispin Mbiya avuga ko utu dufuko tw’ibiryo bihabwa abana bafite ikibazo cy’imirire bizwi ku izina rya Plumpy’Nut byibwe mu cyumweru gishize,kibirwa ku kigo nderabuzima cya Tshiaba,ahitwa Mudiba Kantshi,bakaba bakeka uruhare rw’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima muri ubwo bujura.
Ibi biryo byari byatanzwe n’umwe mu miryango mpuzamahanga yita ku bana,bitangwa ku bigo nderabuzima binyuranye byo muri iyo Teritwari ya Lupatapata muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana yugarije abo muri ako gace.
Iki gikorwa ngo cyakozwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butakimenyeshejwe.
Ubu buyobozi bwa Lupatapata bwasabye abagira neza bose bifuje kugira icyo bafasha abaturage ko bajya babunyuraho bukabafasha mu bikorwa byo gushyikiriza inkunga ababigenewe,ngo iyo bitagenze bityo bamwe mu babishyikirijwe bashobora kubkoresha mu nyungu zabo bwite.ntibitange umusaruro uba witezwe.
Muri iki gihugu cya Republika ya kidemokarasi ya Kongo ikibazo cy’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu giteye inkeke.Ikibazo cy’imihanda nacyo kikaba imbogamizi ku miryango mpuzamahanga iba ishaka kubagezaho inkunga y’ibiribwa.
Mu ntara ya Tshopo,umwaka ushize kuva mu kwa kwezikwa mbere kugera mu kwa gatandatu habaruwe abana 11144 bafite ikibazo gikabije cy’imirire mibi.
Itsinda ry’abashinzwe imirire myiza ku bana mu bitaro by’abana bya Kalembelembe biherereye mu murwa mukuru Kinshasa mu kwezi kwa gatatu batangarije radio okapi ko batabona ubufasha buhagije bubafasha kwita ku bana bafite ikibazo gikabije cy’imirire mibi nasaba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF kubafasha mu bikorwa by’ibarura bagenda urugo ku rundi.
UMUKOBWA Aisha